
APR FC ifite ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup yasezerewe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ¼ kuri penaliti 4-3, rutahizamu w’imyaka 20 Byiringiro Lague wahushije iya nyuma agahinda karamwica arira ubudahozwa.
Ni umukino wari unogeye ijisho wabereye kuri Stade ya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, aho amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko uburyo bwabonetse ntacyo bwabyaye kugeza ubwo iminota 90 y’umukino irangiye anganya ubusa ku busa.
Mbere y’uko iminota itatu y’inyongera yashyizweho n’umusifuzi irangira, AS Maniema yakoze impinduka, umunyezamu Matumele Monzobo Arnold asimburwa na mugenzi we Tibola Kilebela Linecker umenyereweho gutabara ikipe ye iyo bigeze muri penaliti.
Hitabajwe penaliti hatongeweho iminota 30 ya kamarampaka nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya mu gihe irushanwa ritaragera muri ½.
Icyizere ku bafana ba APR FC cyatangiye kugabanyuka ubwo uyu Tibola winjiye mu kibuga asimbuye yakuragamo penaliti ya mbere yatewe na Manzi Thierry.
Likwela Yelemaya Denis wa AS Maniema nawe yayiteye Rwabugiri Umar ayikuramo, icyizere ku bakunzi ba APR FC cyongera kugaruka ariko cyaje kuraza amasinde kuko Byiringiro Lague wateye penaliti ya nyuma yayihushije.
Uyu rutahizamu umaze imyaka ibiri mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamukira muri Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri, yananiwe kwakira ibimubayeho maze araturika ararira aryama mu kibuga iminota myinshi.
Yaje guhozwa na bagenzi be barimo Umunyezamu Rwabugiri Umar, Buteera Andrew ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wavuye muri Rayon Sports ariko biranga biba iby’ubusa.
Lague wari washenguwe n’agahinda ko guhusha penaliti yari guha amahirwe ikipe ye yabuze ingufu zo guhaguruka kugeza ubwo umuganga w’iyi kipe Cpt Twagirayezu Jacuques yaje kumuhumuriza no kumuhoza ariko we akomeza kuryama mu kibuga.
Mu marira menshi Byiringiro yamaze mu kibuga iminota irenga icumi. Niyonzima Ally ukina hagati afatanyije na Cpt Twagirayezu bamufashije guhaguruka maze bambukiranya ikibuga cya Stade ya Kigali bagenda gahoro bagera mu rwambariro bitwaye indi minota.
Byiringiro nubwo akiri muto asanzwe ari umukinnyi w’umuhanga kuko ari uwa kabiri watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize w’imikino muri APR FC, umunani inyuma ya Muhadjiri Hakizimana.

Byiringiro Lague yitegura gutera penaliti ya nyuma

Ubwo yari amaze kurekura umupira umunyezamu Tibola Kilebela Linecker yagiye mu mbusane yawo

Ishoti rya Lague ryagiye hanze y'izamu


Tibola Kilebela Linecker yitegura kwirukanka ngo yishimire intsinzi


Lague n'agahinda kenshi yaryamye mu rubuga rw'amahina yahushirijemo penaliti

Umunyezamu Rwabugiri Umar , Buteera Andrew ndetse na Sefu nibo baje kumuhumuriza


Bagerageje kumuterura ariko abura imbagara zihagarara

Yapfukamye mu kibuga n'amarira menshi

Umuganga w'ikipe ya APR ni we waje kumuhoza mu gihe bagenzi be bari bananiwe

Kari agahinda kuri Byiringiro Lague

Yari yatanze ibyo afite byose ariko birangira ikipe ye isezerewe muri 1/4 cya Cecafa Kagame Cup

Byabaye ngombwa ko yipfuka mu maso kugira ngo yihishe amaso y'abantu bari baje kumushungera

Umuganga wa APR FC yagerageje kumuhumuriza


Abakinnyi ba APR FC bayobowe na Kapiteni Manzi Thierry mu gahinda kenshi berekeza mu rwambariro

Barimo na Djabel Manishimwe wavuye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y'impera za Shampiyona ishize


Manzi ashimira abafana babaye inyuma y'ikipe

Umunyezamu wa kabiri Ntwali Fiacle nawe ari mu basutse amarira nyuma yo gusezererwa na AS Maniema

Rutahizamu Sugira ashimira abafana babagiye inyuma ku bwinshi

Ally Niyonzima niwe wafatanyije na Muganga guherekeza Lague mu rwambariro

Yasohotse mu kibuga agishengurwa n'agahinda

Ni umugoroba uyu musore atazibagirwa

Umutoza Jimmy Mulisa ntabwo yahesheje APR FC igikombe cya Cecafa nyuma yo gusoza umwaka wa Shampiyona nta gikombe na kimwe iyi kipe itwaye
Amafoto: Ntare Julius
No comments:
Post a Comment