Home Ads

Friday, July 19, 2019

Algérie yatsinze Sénégal yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya

kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 12:27
 Yasuwe : 
 0 0
Igitego kimwe rukumbi cyo mu minota ya mbere y’umukino cyahesheje Algérie igikombe cya CAN 2019, itsinda Sénégal 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mukino wabimburiwe n’ibirori byo gusoza irushanwa ryari rimaze ibyumweru bine, aho harashwe ibishashi mu kirere cyo mu Mujyi wa Cairo.
Abasaga ibihumbi 60 bari muri Stade Mpuzamahanga ya Cairo basusurukijwe kandi n’abahanzi barimo umunya-Ghana Fuse ODG n’umunyamisirikazi Donia Samir Ghanem baririmbye mu gihe cy’iminota 15.
Umukino watangiye saa 21:00, uhuza Algérie yari ifite igikombe kimwe cy’iri rushanwa yatwaye mu 1990 na Sénégal itaragitwara na rimwe ndetse yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Cameroun mu 2002 ubwo Aliou Cissé uyitoza yari akiri umukinnyi.
Algérie yafunguye amazamu ku munota wa gatatu w’umukino ku ishoti rikomeye ryatewe na Baghdad Bounedjah, umupira ukorwaho na myugariro Salif Sané uhindura icyerekezo maze uruhukira mu izamu kuko Alfred Gomis yari yigiye imbere.
M’Baye Niang yahushije uburyo bubiri bw’ingenzi Sénégal yabonye, aho yateye ishoti rikomeye mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, umupira uca hejuru gato y’izamu ryarimo Raid M’bolhi.
Sénégal yasatiriye cyane muri uyu mukino ishaka kwishyura, yahawe penaliti mu gice cya kabiri, ariko nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho rya VAR, iyi penaliti ntiyatangwa.
Umusifuzi w’umunya-Cameroun Alioum Néant yari yemeje ko ari penaliti nyuma y’uko Adlène Guédioura yakoze umupira wari uhinduwe na Ismaila Sarr mu rubuga rw’amahina.
Algérie yakinaga umukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu, nyuma yo gutsindwa na Nigeria 3-0 mu 1980 na yo ikayishyura mu 1990 iyitsinda igitego 1-0, yihagazeho mu minota yari isigaye, ibasha gutsinda uyu mukino ndetse yegukana irushanwa ku nshuro ya kabiri.
Umutoza wayo Djamel Belmadi yabaye umutoza wa 12 w’umwenegihugu ufashije igihugu cye kwegukana iri rushanwa rihuza ibihugu bya Afurika, mu gihe wari umukino wa gatanu wa nyuma uhuje amakipe atozwa n’abenegihugu mu mateka y’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 32.
Umukino ukirangira abakinnyi ba Algerie basimbukiye hejuru bishimira igikombe cya kabiri begukanye
Umutoza Djamel Belmadi yazamuwe mu bicu
Abakinnyi ba Algerie basenga ubwo bari bamaze kwegukana igikombe
Abakinnyi ba Algerie basazwe n'ibyishimo nyuma yo kwambikwa imidali y'umwanya wa mbere
Algerie yegukanye igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri
Umukino wa nyuma wabanjirijwe n'ibirori byo gusoza irushanwa
Abafotozi bafata amafoto y'ibishashi byarashwe mu kirere cya Cairo
Umuhanzikazi wo mu Misiri Donia Samir Ghanem aririmba mu birori byo gusoza irushanwa
Hari ababyinnyi batandukanye muri ibi birori
Umuhanzi w'umunya-Ghana Fuse ODG na we yaririmbye muri ibi birori

No comments:

Post a Comment

Navigation Menu

SoraFilms

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Vestibulum rhoncus vehicula tortor, vel cursus elit. Donec nec nisl felis. Pellentesque ultrices sem sit amet eros interdum, id elementum nisi ermentum.Vestibulum rhoncus vehicula tortor, vel cursus elit. Donec nec nisl felis. Pellentesque ultrices sem sit amet eros interdum, id elementum nisi fermentum.




Contact Us

Name

Email *

Message *